loader

Urukiko rwemeje gatanya ya Aline Gahongayire n’uwari umugabo we

Foto

Umuhanzikazi Aline Gahongayire n’uwari umugabo we Gahima Gabriel bahawe gatanya n’Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa kabiri tariki 28 Ugushyingo 2017.

Mu iburana ry’urubanza rwabo rwa gatanya, Aline Gahongayire yagaragaje ko yifuza gutana n’umugabo we anagaragaza ko afite inyota yo kuzongera gushaka undi mugabo kuko ngo abona akiri muto.

Urukiko rw’ibanze rwavuze ko Gahima Gabriel na Aline Gahongayire bari bamaze amezi 12 batabana nk’umugabo n’umugore , bityo bagomba guhabwa ubutane.

Ababuranyi bombi bari bitabiriye isomwa ry’urubanza rw’ubutane bwasabwe na Gahima Gabriel ashaka gutandukana n’umugore we Aline Gahongayire, uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana , aho aherutse kumurika album yise ‘ New Woman ’ .

Ingingo ya 237 y’igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano mu gace kayo ka kabiri ivuga ko buri wese mu bashyingiranywe ashobora gusaba gutana burundu.

Yabisaba kubera igihano k’icyaha gisebeje cyane, ubusambanyi, guhoza undi ku nkeke, kwanga gutanga ibitunga urugo, guta urugo igihe cy’amezi 12 nibura, no kumara nibura imyaka itatu batabana ku bushake bwabo.

Gahima Gabriel na Aline Gahongayire basezeranye kubana akaramata ku itariki ya 20 Ukuboza 2013.

Kigali Today yifuje kuvugana na bo, buri wese yanga kugira icyo atangaza avuga ko ari ibintu birebana n’ubuzima bwabo bwite.

Yisangize abandi:


foto
Author: Administrator

3 Comments

  • avatar
    Denise Barrett
    Dec 25, 2016

    Lorem ipsum dolor amet consectetur adipisic elit eiusmod tempor incididunt labore dolore magna aliqu enimad min incididunt utaliqu enimad min incididunt labore et dolore sed.

leave a reply

more headlines in our related posts

Radio Umucyo # 102.8 FM