loader

Ububi bw’isukari ikorerwa mu nganda

Foto

Isukari iri muri bimwe mubyo abantu benshi bashyize mu bibatunga by’ibanze bitagomba kubura mu ngo zabo nyamara ishobora gutera indwara nyinshi. Isukari ihumanya si iyo dushyira mu cyayi gusa ahubwo tuyisanga no mu bindi biribwa no mu binyobwa byinshi nka za Soda ; bombo ; chocolat, pâtes à tartiner no mu bindi byinshi.

Zimwe mu ndwara zishobora guterwa n’isukari :

1. Carie dentaire
2. Diabete
3. Trouble Cardio-Vasculaire
4. Osteoporose
5. Inflammations intestinale
6. Kugabanuka kw’abibirinda umubiri indwara( baisse immunitaire)
7. Cancer zitandukanye cyane cyane iya pancréas na cancer y’amara.
8. Uburwayi bw’igifu
9. Constipation
10. Umunaniro uhoraho
11. Indwara y’amaso yitwa cataracte
12. Gusaza vuba k’uruhu n’ibindi byose bikoze umubiri w’umuntu

Iyo sukari ikunzwe cyane ifite ikibi abantu benshi batazi kuko uko ugenda uyinywa imyaka igashira indi igataha niko ubwonko bwawe bugenda buyimenyera maze wayibura ukabura amahoro kandi uko ugenda uyikunda niko ugenda ukenera nyinshi kurushaho mbese ikumerera nk’ikiyobyabwenge ku buryo kuyibura bikubuza amahoro. Ibyo babyita Dépendance cyangwa Addiction mu ndimi z’amahanga.

Icyo gukorwa kugira ngo isukari igabanuke mu mubiri

1.Kwirinda kunywa imitobe yakorewe mu nganda hamwe n’ibyayi birimo isukari mu gihe ufite inyota. Amazi asanzwe arahagije kugira ngo ushire inyota.

2.Gukunda kurya imbuto ; imboga ; n’ibinyampeke.

3.Kwimenyereza kugenda n’amaguru aho gutega imodoka igihe ugiye ahantu hatari kure.

4.Gukora Sport

5.Igihe uri addicted cyangwa ufite dependance ku isukari icyo wakora ni ukubahiriza amasaha wihaye yo kuriraho bitewe n’akazi ukora cyangwa n’uko wiyumva mu mubiri wawe kandi ukajya urya indyo yuzuye .

Indyo yuzuye iba igizwe n’ibi bikurikira :

Ibyubaka umubiri : Injanga ; amagi ; amafi ; inyama n’ibindi bituruka ku matungo ariko bigomba kuba bicye cyane ku isahani

Ibitera imbaraga : Ibirayi ; ibijumba ; amateke ; umuceri ; imyumbati, ubugari n’ibindi. Ibyo nibyo bikwiye kuba byinshi ku isahani

Ibirinda indwara : Imboga n’imbuto. Ibyo nibyo bigomba gukurikira ibitera imbaraga mu kuba byinshi ku isahani.

Source:Ubuzima.rw
Posted by Mike Urinzwenimana

Yisangize abandi:


foto
Author: Administrator

3 Comments

  • avatar
    Denise Barrett
    Dec 25, 2016

    Lorem ipsum dolor amet consectetur adipisic elit eiusmod tempor incididunt labore dolore magna aliqu enimad min incididunt utaliqu enimad min incididunt labore et dolore sed.

leave a reply

more headlines in our related posts

Radio Umucyo # 102.8 FM