loader

24% by’abagore na 16% by’abagabo ntibazi uko bahagaze ku bijyanye na virusi itera SIDA

Foto

Mu gihe u Rwanda n’isi yose muri rusange bizihiza umunsi wahariwe kurwanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ndetse hagakorwa n’ubukangurambaga butandukanye, Minisiteri y’ubuizma iratangaza ko kuri ubu ngo 24% by’abagore mu Rwanda batazi uburyo bahagaze, ni ukuvuga batigeze bipimisha ubwandu bw’agakoko gateraSIDA .

Mu biganiro bitandukanye umunyamabanaga wa leta muri minisiteri y’ubuizma yagejeje kubari bitabiriye uyu munsi mpunzamahanga wo kurwanya SIDA, umunsi wizihizwa buri taliki ya 1 Ukuboza buri mwaka, Dr Patrick Ndimubanzi yatangaje ko kuri ubu hakiri ikibazo gikomeye cy’abantu usanga batazi uburyo bahagaze ari nabyo usanga bikomeje kuba intandaro y’ikwirakwizwa ry’ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Yagize ati, “ ubushakashatsi bugaragaza ko SIDA ikiri ikibazo mu gihugu cy’u Rwanda, buri mwaka antu ibihumbi n’ibihumbi bandura virusi itera sida, haracyari abantu benshi badafite ubumenyi buhagije kubijyanye n’uburyo SIDA ikwirakwira, abagore bagera ku gipimo cya 24% n’bagabo bagera ku gipimo cya 16% nta narimwe baripimisha Virusi itera SIDA.”

Dr Patrick NDIMUBANZI ageza ijambo ku bitabiriye.

Dr Ndimubanzi akomeza anagaragaza ko kuri ubu kandi abakora umwuga w’uburaya abagera kuri 55% babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
Mu buhamya butandukanye bwagiye butangwa na bamwe mu babana na virusi itera SIDA, bagiye bagaragaza ko hakenewe ubukangurambaga bautandukanye, cyane ko muri iyi minsi usanga iyi ndwara yiganje mu rubyiruko, aho basabye urubyiruko kwirinda ababashuka babashukisha amafaranga kuko ngo ataruka ubuzima.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango w’abibumbye, ishami rishinzwe ubuzima bugaragrza ko abantu barenga miliyoni 35, bamaze guhitanwa n’ubwandu bwa virusi itera SIDA, ni mugihe kuri ubu miliyoni zisaga 78 nazo zamaze kwandura ubwandu, 18 muri zo bakaba bafata imiti igabanya ubukana.

Mu Rwanda abagera kuri ku bihumbi 164 bakaba bafata imiti igabanya ubukana gusa 92% muri bo bakaba aribo bayifata neza.
Mu nsanganayamatsiko yo kwizihiza uyu munsi yagarukaga ko abantu badakwiye kwirara ahubwo ko SIDA igihari.

Abitabiriye bapimwe Virusi itera SIDA ku buntu

Yisangize abandi:


foto
Author: Administrator

3 Comments

  • avatar
    Denise Barrett
    Dec 25, 2016

    Lorem ipsum dolor amet consectetur adipisic elit eiusmod tempor incididunt labore dolore magna aliqu enimad min incididunt utaliqu enimad min incididunt labore et dolore sed.

leave a reply

more headlines in our related posts

Radio Umucyo # 102.8 FM