loader

Hatangajwe igihe abazahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 bazatangira kwiyandikishiriza n’ibisabwa

Foto

Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda yamaze gutangaza igihe cyo gutangira kwiyandikisha ku bakobwa bifuza guhatanira ikamba rya Nyampinga w’igihugu mu mwaka wa 2017, aho kwiyandikisha harebwa ibisabwa umukobwa wese wifuza kujya muri iri rushanwa ry’ubwiza.

Ni ku nshuro ya Gatandatu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hagiye gutoranywa Nyampinga uhiga abandi uburanga mu gihugu akazaba asimbura Miss Rwanda 2015 Mutesi Jolly wananditse amateka akaba nyampinga wa mbere u Rwanda rwagize witabiriye amarushanwa yo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’isi(Miss World) nubwo atagize amahirwe yo kuryegukana.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonné avuga ko kwiyandikisha bitangira kuri uyu wa kane tariki 29 Ukuboza 2016. Nkuko byagenze ubushize byitezwe ko umukobwa uzatorwa nka Nyampinga w’u Rwanda azasinya imihigo agaragaza ibyo yiyemeje kuzakora mu gihe cy’umwaka azamarana ikamba mu gihe ubu hitezwe kureba niba Mutesi Jolly nawe azamurikira abanyarwanda uko yesheje imihigo yasinyiye agihabwa ikamba.

Ishimwe Dieudonne akimwa arangiza ko atari byinshi byahindutse ku irushanwa dore ko byinshi bizaba bisa nibyabaye kubabanje, aha kwiyandikisha nibitangira bizaba bikorerwa ku rubuga rwa Miss Rwanda kuva tariki 29 Ukuboza 2016. Intara enye n’Umujyi wa Kigali zizatoranywamo abakobwa batanu, bose hamwe bakaba 25 bazatoranywamo abazajya mu mwiherero (boot camp).

Ingengabihe y’iri rushanwa ikubiyemo igihe aba bakobwa bazatangirira igikorwa cy’ijonjora ry’ibanze cyo gutoranya abakobwa bazahagararira Intara zose mu guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 n’izindi gahunda zose z’iri rushanwa ntirasohoka ariko mu minsi ya vuba cyane iyi ngengabihe turaba twayibagejejeho.

Ibisabwa uwiyandikisha :

- Kuba ari Umunyarwandakazi
- Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 24
- Kuba byibuze yararangije amashuri yisumbuye
- Kuba azi kuvuga neza ikinyarwanda n’urundi rurimi nk’Icyongereza cyangwa Igifaransa
- Kuba afite uburebure guhera kuri metero 1,70
- Kuba afite hagati y’ibiro 45 na 70
- Kuba atarigeze abyara
- Kuba yiteguye kuba mu Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe aramutse atowe
- Kudashaka umugabo mu gihe akiri Nyampinga
- Kuba yiteguye guserukira u Rwanda igihe cyose ahamagawe
- Kuba yiteguye gukurikiza amabwiriza n’amategeko agenga Miss Rwanda

Yisangize abandi:


foto
Author: Administrator

3 Comments

  • avatar
    Denise Barrett
    Dec 25, 2016

    Lorem ipsum dolor amet consectetur adipisic elit eiusmod tempor incididunt labore dolore magna aliqu enimad min incididunt utaliqu enimad min incididunt labore et dolore sed.

leave a reply

more headlines in our related posts

Radio Umucyo # 102.8 FM