loader

Perezida Kagame yashimye ‘intwari zemeye gupfira indangagaciro zitugira Abanyarwanda

Foto

Perezida Kagame yashimye ubutwari bwaranze abitangiye u Rwanda ubu rukaba ari igihugu kimaze kumenyekana ku Isi hose, ashimangira ko urugero batanze arirwo rutanga imbaraga n’icyerekezo bibereye igihugu.

Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko intwari zitangiye igihugu zikwiye icyubahiro. Yagize ati “ Turaha icyubahiro abemeye gupfira indangagaciro zitugira Abanyarwanda. Urugero badusigiye ruduha imbaraga n’icyerekezo bitubereye.”

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje nyuma yaho kuri uyu wa 1 Gashyantare 2017 yifatanyije n’Abanyarwanda bose mu guha icyubahiro intwari z’igihugu. Ni umuhango wabereye mu tugari twose by’umwihariko Perezida Kagame yashyize indabo ku gicumbi cy’Intwari giherereye i Remera.

Aha niho hari ikimenyetso cy’ubutwari bwa Gen. Maj Fred Gisa Rwigema n’umusirikare Utazwi bari mu cyiciro cy’Imanzi ; Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Felicite n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’abacengezi, mu 1997, bari mu cyiciro cy’Imena.

Yisangize abandi:


foto
Author: Administrator

3 Comments

  • avatar
    Denise Barrett
    Dec 25, 2016

    Lorem ipsum dolor amet consectetur adipisic elit eiusmod tempor incididunt labore dolore magna aliqu enimad min incididunt utaliqu enimad min incididunt labore et dolore sed.

leave a reply

more headlines in our related posts

Radio Umucyo # 102.8 FM